IFC - International Finance Corporation

16/04/2024 | Press release | Distributed by Public on 16/04/2024 18:00

Jeune Africa, na IFC bizakira ihuriro ry'Abayobozi bakuru b'ibigo (CEO Forum) mu nama izabera mu Rwanda, izibanda mu guteza imbere abikorera mu buryo burambye


Kigali, Rwanda, Mata 16, 2024 -- Vasanze hari ibibazo mpuzamahanga bicucumba mu Kirere cy'iyi Si yacu kandi Afrika iri mu mayirabiri atoroshye na gato. Bityo rero, umuntu akaba yakwibaza ati: "Ese uyu Mugabane uzakomeza kurebera Amateka y'Isi cyangwa se abayobozi bayo bazishyira hamwe ngo bihangire inzira nshyashya"?

Iki kibazo ni ryo pfundo ry'Inama y'Ihuriro Nyafrika 2024 iteganyijwe kuzabera i Kigali-Rwanda tariki ya 16 na 17 Gicurasi. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni "At the Table or On the Menu? A Critical Moment to Shape a New Future for Africa", aribyo bisobanuye ngo:"Ese dutumirwe ku meza cyangwa tugaragare ku rutonde rw'Ifunguro?" Ni ikibazo kizitabwaho cyane kugira ngo Umugabane wa Afrika wivane mu bibazo gatebe-gatoki uhura nabyo mu Bukungu.

Iyi Nama ya 11 y'Ihuriro Nyafrika ry'Abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi isobanuye byinshi kurusha kuba gusa uruhererekane rw'izindi icumi (10) zayibanjirije, zigahuza Abayobozi, inkwakuzi n'abacurabwenge b'amatwara atanga impinduka. Inama izasuzuma Gahunda mpinduramatwara zikurikira: ubuyobozi, ikoranabuhanga, gukorera hamwe nk'Umugabane n'ubukungu. Abatumiwe bazakorera mu matsinda y'ibiganiro n'ibitekerezo ngo bafate ingamba zo kugera kuri politiki ngenderwaho ihanitse kandi ifite ibipimo byo kongera umusaruro ugamije:

  • Ubukungu bw'Afrika butekanye kandi burangwa n'udushya.
  • Kubutera ingabo mu bitugu biciye mu Muryango w'Ubucuruzi n'Ubuhahirane Rusange wayo (AfCFTA).
  • Kurwanya no gutsinda burundu imbogamizi mu by'ubukungu, biciye mu bushakashatsi, ngo Afrika ishobore kugera ku byo yifuza.

Inama izihutisha imigambi n'ibikorwa byiza bya Afrika kuko yateguriwe kudatinda mu mayira no kunyarutsa ibisubizo bifatika by'ibibazo ihura na byo.

Amir BEN Yahmed, Prezida w'Ihuriro Nyafrika ry'Abayobozi b'Ibigo by'Ubacuruzi, abivuga neza agira ati "Turahamagarira Abayobozi b'Umuryango wacu gutekereza neza Afrika y'ejo hazaza kugira ngo bamenye neza imiterere yayo no kuzihanganira ingaruka z'ibikorwa byabo muri iki gihe kitoroshye. Inama izaba ipfundo ry'Ingamba z'udushya n'ubufatanyabikorwa biganisha ku ku byiza by'ejo hazaza by'umugabane wa Afrika.
Sergio Pimenta, Vice perezida wa IFC Ishami ry'Afrika yagize ati " guhindura umutungo mbumbe w'ubukungu bw'Afrika wa Miliyali 3 z'amadolari, ukaba Miliyari 30 z'amadolari mu mwaka wa 2050, birasaba urwego Nyafrika rw'abikorera rwitanga rutizigama kandi rushyigikiwe n'Abayobozi ba politiki ngo bubake bose ubufatanyabikorwa bugusha ku masoko, guhahirana, kongera ubucuruzi hagati y'Ibihugu no guteza imbere ishoramari ku mugabane w'Afrika".

Ihuriro Nyafrika ry'Abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi ni ryo sangano rya mbere ry'umugabane. Koko rero rihuriza hamwe buri mwaka, Abayobozi Bakuru ba Afrika, Abashoramari Mpuzamahanga, n'Abayobozi baza Guverinoma. Mu bufatanye bwaryo na IFC, iyi nama izahuza abantu barenze 2,000 bava mu Bayobozi ba Leta n'ibigo byikorera harimo Abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi 900.

Abamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama harimo nka: H.E. Wamkele Mene, General Secretary of the African Continental Free trade Area (AfCFTA); Makhtar Diop, Managing Director of IFC; Sidi Ould Tah, President of BADEA; Jerome Henique, CEO of Orange Africa & Middle East; Karim Beguir, CEO of InstaDeep; Claudio Descalzi, CEO of Eni, Arnaud Lagesse, Group CEO of IBL LTD; Sudhir Ruparelia, Chairman of RUparelia Group; Clare Akamanzi, CEO of NBA Africa; Rostam Aziz, CEO of Taifa Gas; Selim Bora, Chairman of Summa International Construction Group; Mesfin Tassew, Group CEO of Etthiopian Airlines and Jean-Pascal Tricoire, Chairman of the Board of Schneider Electric.

Byongeye kandi, abayobozi benshi b'ibihugu barategerejwe. Ibi birerekana neza uruhare rukomeye rw'ihuriro mu guteza imbere imishyikirano n'ubufatanye. Abayobozi rero bazifatanya n'abazitabira inama batanga umusanzu wabo mu bikorwa bihuriweho na benshi kandi bituma Afrika itera intambwe nshya mu bukungu bw'igihe kizaza.

IBYEREKEYE AFRIKA CEO FORUM
Afrika CEO Forum yavutse mu 2012 kandi ni Ihuriro ry'Abayobozi b'ibigo by'imari by'Afrika na mpuzamahanga, Abashoramari, Abayobozi b'Ibihugu, Abaminisitiri n'Abahagarariye Ibigo bikomeye by'imari bikorera ku mugabane w'Afrika. Ku buryo budashidikanywa, ni ahantu habera inama zikomeye, aho basangirira ubunararibonye kandi bakerekana neza aho ubukungu bw'isi bugana. Inama ngarukamwaka y'iryo huriro igamije gutanga ibisubizo nyabyo kandi birangwa n'udushya mu guteza imbere umugabane n'ibikorwa byawo mu bucuruzi n'Ubuhahirane. Africa CEO Forum yashinzwe na Jeune Afrique Media Group kandi Inama Ngarukamwaka yayo iyoborwa na IFC, Umunyamuryango wa Africa Media Group. Ku yandi makuru, sura: www.theafricaceoforum.com/forum-2024.

IBYEREKEYE IFC
IFC ni umunyamuryango wa Banki y'Isi yose. Ni ikigo cy'amajyambere rusange kiruta ibindi ku isi. Gishinzwe urwego rw'abikorera ku masoko agitangira. Gikorera mu Bihugu birenze 100, gikoresha imari yacyo, ubunararibonye bwacyo n'ubushobozi bwo guhanga amasoko no gutanga amahirwe mu Bihugu birimo gutera imbere. Mu mwaka w'imari wa 2023, IFC yahaye Miliyari 43.7 z'amadolari ibigo byikorera n'iby'imari mu Bihugu bigitera imbere, kugira ngo izamure ubushobozi bw'abikorera, bityo batsinde ubukene bukabije kandi bateze imbere ubukungu busangiwe, mu gihe ubukungu bw'Ibihugu buri mu ngorane zituruka ku bibazo by'Isi yose. Menya byinshi usura, www.ifc.org.